21em journée de la Primus Ligue 2021-2022
Umukino w'ikirarane wahuzaga Mukura na APR Fc muri shampiyona y'u Rwanda Primus National League wasubitswe kubera imvura nyinshi. Amakipe yombi yari yasoje igice cya mbere Mukura iyoboye n'igitego 1 ku busa cyatsinzwe na Nyarugabo Moses. Biteganyijwe ko umukino uzasubukurwa ku munsi w'ejo amakipe agakina igice cya kabiri. #PNL #Mukura #APR
Mukura VS itsinze APR FC ikuraho agahigo ko kudatsindwa mu Rwanda Ikipe ya Mukura itsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino wakinwe iminsi ibiri, ikuraho agahigo kari kamaze igihe kuri APR FC ko kudatsindwa.Ni umukino watangiye Saa Cyenda zuzuye amakipe yombi ahita atangira igice cya kabiri, aho nta mpinduka n’imwe yakozwe ku mpande zombi. Amakipe yose yatangiye umukino agaragaza ubushake bw’igitego, aho ku munota wa 63 na 65 Yves Mugunga yahushije ibitego byari byabazwe. Nyuma yaho umutoza Adil Mohamed yakoze impinduka akuramo Ishimwe Anicet na Bizimana Yannick, yinjizamo Tuyisenge Jacques na Manishimwe Djabel. Ikipe ya APR FC yongeye gusimbuza akuramo Ruboneka Jean Bosco na Mugunga Yves hinjiramo Nsanzimfura Keddy na Nshuti Innocent. Ku munota wa 90 w’umukino habayeho gushyamirana mu kibuga, aho byatumye Djibrine wa Mukura ahabwa ikarita itukura, ni nyuma gato y’aho umusifuzi yari amaze no kongeraho iminota irindwi.