APR FC Vs Mukura Victory Sports (0 - 1) – Full Match Highlights and Goals – PRIMUS NATIONAL LEAGUE by @DAILY M-VIEW - Post Details

APR FC Vs Mukura Victory Sports (0 - 1) – Full Match Highlights and Goals – PRIMUS NATIONAL LEAGUE

Mukura VS itsinze APR FC ikuraho agahigo ko kudatsindwa mu Rwanda Ikipe ya Mukura itsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino wakinwe iminsi ibiri, ikuraho agahigo kari kamaze igihe kuri APR FC ko kudatsindwa.Ni umukino watangiye Saa Cyenda zuzuye amakipe yombi ahita atangira igice cya kabiri, aho nta mpinduka n’imwe yakozwe ku mpande zombi. Amakipe yose yatangiye umukino agaragaza ubushake bw’igitego, aho ku munota wa 63 na 65 Yves Mugunga yahushije ibitego byari byabazwe. Nyuma yaho umutoza Adil Mohamed yakoze impinduka akuramo Ishimwe Anicet na Bizimana Yannick, yinjizamo Tuyisenge Jacques na Manishimwe Djabel. Ikipe ya APR FC yongeye gusimbuza akuramo Ruboneka Jean Bosco na Mugunga Yves hinjiramo Nsanzimfura Keddy na Nshuti Innocent. Ku munota wa 90 w’umukino habayeho gushyamirana mu kibuga, aho byatumye Djibrine wa Mukura ahabwa ikarita itukura, ni nyuma gato y’aho umusifuzi yari amaze no kongeraho iminota irindwi.

Similar Posts!